Description
Musomyi dukunda, iki gitabo ufite mu ntoki zawe nโimpano ikomeye uhawe nโImana ngo ubashe gusobanukirwa ku buryo bwimbitse ibyanditse mu gitabo cyโitangiriro ugabwe usoma muri Bibiliya. Mu gihe twasomaga icyo gitabo twanejejwe cyane nโinkuru zikibonekamo zโabakurambere bacu, twanejejwe nuko abantu 9 bose bโibyitegererezo byโabizera baboneka muri iki gitabo. (Kuva kuri Abeli Kugeza kuri Yozefu (Heb 11:4-22) nyamara arikoย ntitwabuzeย kubonaย koย hariย hakirihoย byinshiย byizaย twagombagaย kumenyaย byerekeranyeย nโabakurambere bacu, reba nawe ubuzima bwโAdamu na Eva nubwo bwamaze imyaka iyingayinga 1000 bwanditse ku mapaji 3 gusa, reba Enoki wazamuwe adapfuye afite imirongo 5 gusa imuvugaho mu byanditswe, tunyotewe no kumenya ukoย yabayehoย guheraย muย bwanaย bwe,ย kugezaย ubwoย Imanaย imuhamirizaย koย yayinejejeย mazeย ikamwishyira, Mbese yabanaga ate nโabantu? Imibereho ya buri munsi mu buzima bwe se yari imeze ite? Reba Nimurode wa wundi wubatse Babeli avugwa inshuro imwe muri Bibiliya yose kandi ariwe nkomoko yโicyitwa babuloni ku isi, Reba Aburahamu sekuru wโabizera Bibiliya itangira kumuvugaho afite imyaka 75 avutse. (Itang 12:4) nyamara arikoย amatsikoย yโabasomyiย aba ariย menshiย bibazaย ubwanaย bwaย Aburahamu nโahoย yakuyeย kwizeraย kwamuteye kunambaย kuย Manaย noย kuyimenyekanishaย muย mahangaย muย giheย cye,ย yigiyeย he ย inziraย zโUwitekaย zamwujujemo urukundo rwatumye yemera gutanga Isaka umuhungu we wโikinege wabonetse se na nyina bageze muza bukuru? Izi nkuru ndetse nโizindi tutarondoye nizo zabaye imvano yo gutegura igitabo ufite mu ntoki zawe uyu munsi.
Twifashishije ibitabo bya kera cyane bivuga ku byabaye twahisemo ibitabo Bibiliya yemera naho yaba inshuro imwe gusa maze ku ikubitiro tuhasanga igitabo cya Yashari (Yos 10:13; 1 Sam 1:18), igitabo cya Enoki (Yuda 1:14) twabonye ari byiza ko tutakwirengagiza igitabo cya Adamu ari nacyo cyitwa icya Edeni ngo bigabanye impaka zigibwa ku buzima bwo muri Edeni. ย Muri iki gitabo uzarushaho gusobanukirwa ku buryo bwimbitse ibyanditse mu gitabo cyโitangiriro, uzasubizwamo imbaraga umunsi ku munsi, ubwo uzaba usoma uko abatubanjirije babaye intwari mu murimo kugeza ku iherezo ryabo.ย Niย byizaย cyaneย koย umusomyiย amanzaย gusomaย igitabo cyโitangiriroย cyangwaย akabikoreshaย byombi,ย kubwโiyoย mpamvuย ikiย gitaboย twagiteguranyeย amarangamirongo, ahura nayo muri Bibiliya ngo byorohere umusomyi guhita amenya inkuru ifitanye isano niyo arimo asoma.








Reviews
There are no reviews yet.