Welcome to Bibiliya Tv.com

Single Product

OMEGA IBY’IBIHE BYA NYUMA (Printed)

Fr8,000.00

🟢 Gura kuri WhatsApp

Kugaruka kwa Yesu ntikwakunze kwigishwa, ndetse n’abigisha bako bakomeje kuba bacye cyane, ugereranije n’abigisha ku bindi byigisho, bishingiye kuri Tewolojiya. Nyamara ariko mu kugaruka kwa Yesu, niho hahishe Imigisha iruta iyindi yo mu byanditswe byera, kuko burya iherezo ry’ikintu riruta itangira cyaryo. Akenshi iyo wavugaga kugaruka kwa Yesu abantu bumvaga nyine ko agomba kugaruka bagafashwa…

Description

Kugaruka kwa Yesu ntikwakunze kwigishwa, ndetse n’abigisha bako bakomeje
kuba bacye cyane, ugereranije n’abigisha ku bindi byigisho, bishingiye kuri
Tewolojiya. Nyamara ariko mu kugaruka kwa Yesu, niho hahishe Imigisha iruta
iyindi yo mu byanditswe byera, kuko burya iherezo ry’ikintu riruta itangira
cyaryo. Akenshi iyo wavugaga kugaruka kwa Yesu abantu bumvaga nyine ko
agomba kugaruka bagafashwa n’ibyo nyamara gusesengura, ikintu ku kindi mu
bigize uruhererekane rwo kugaruka kwe ugasanga ntawubibonera umwanya.
Nyamara ariko umuntu ahamya ko azi inzira ari uko azi intangiriro yayo
ndetse akamenya n’iherezo ryayo.

Nicyo cyateye itsinda ry’abamisiyoneri b’abapantekote bongera ibitabo
bishingiye ku byanditswe bisomwa mu Rwanda (V.P.M.S.P) gutegura igitabo:
“OMEGA”Iby’ibihe bya nyuma!. Gisobanura ku bihe bya nyuma, gihera ku
bimenyetso bizaranga kugaruka kwa Yesu kikageza ku buzima bw’iteka mu
ijuru rishya n’isi nshya Imana izarema. Mu gusoma kino gitabo umusomyi
azasobanukirwa ku buryo bwimbitse, Ko Yesu ari hafi kuzamura itorero,
agahindura byose bishya, agasoza amateka yose y’inyokomuntu, agaca Imanza
zitabera maze akabana n’abera iteka ryose, nkuko yari yarabigambiriye mu
irema. Iki gitabo kandi giteguye mu rwego rwa Tewolojiya mu bice bimwe, aho
tugaragaza amatariki n’ibindi bimenyetso by’ingenzi bigaragaza igihe ibintu
byabereye, ndetse tukifashisha n’ibitabo by’abahanga mu kugaragaza icyo
bagiye babivugaho. Ku rundi ruhande iki gitabo kirimo inkomezi, gitanga
ibyiringiro, kandi gituma umuntu yanga isi y’ibyago n’amakuba agakumbura
kugaruka kwa Kristo. Umwuka n’umugeni barahamagara bati: “Ngwino!”,
kandi uwumva nahamagare ati: “ngwino!”, Kandi ufite inyota naze,
ajyane amazi y’ubugingo ku buntu(Ibyah 22:17).

Reviews

There are no reviews yet.

Only logged in customers who have purchased this product may leave a review.