Welcome to Bibiliya Tv.com

Single Product

ABAHANUZI N’UBUHANUZI Igice cya Mbere-ABAHANUZI BAKURU (eBook)

Fr3,000.00

🟢 Gura kuri WhatsApp

Ibi bihe itorero risohoyemo ni ibihe bisaba ko riba rigwije ijambo, umukristo wese mu ruhande rwe, akubaka ubuzima bwe mu murongo w’ijambo ry’Imana, akaba abasha gukomera kubyo yize kuko azi neza uwabimwigishije.   Ibyo biterwa ahanini nuko ubuhanuzi bwo mu minsi y’imperuka buvuga ko hazaza abigisha b’ibinyoma bagoreka ukuri kubw’inyungu zabo. Iyo rero umuntu atazi…

Description

Ibi bihe itorero risohoyemo ni ibihe bisaba ko riba rigwije ijambo, umukristo wese mu ruhande rwe, akubaka ubuzima bwe mu murongo w’ijambo ry’Imana, akaba abasha gukomera kubyo yize kuko azi neza uwabimwigishije.

 

Ibyo biterwa ahanini nuko ubuhanuzi bwo mu minsi y’imperuka buvuga ko hazaza abigisha b’ibinyoma bagoreka ukuri kubw’inyungu zabo. Iyo rero umuntu atazi ukuri ntashobora kumenya n’ikinyoma, utazi umucyo ntiyamenya umwijima. Ariko kandi mu rugamba rwo kubakira ku ijambo ry’Imana harimo no kuryiga umunsi ku munsi, aho bisaba abigisha n’ibitabo. Umusomyi w’ibitabo bya gikiristo wese mu Rwanda ntiyabura kubona ubukene bw’ibitabo dufite bishingiye ku imenyekanishamana(Theology).

 

Nyuma y’ibitabo byinshi twamaze kubagezaho twabonye ari byiza kwandika igitabo kivuga ku bahanuzi ba bibiliya, ku ikubitiro dusohora igice cyacyo cya mbere aricyo ufite mu ntoki usoma. Iki gitabo kivuga ku bahanuzi ba mbere, Eliya na Elisa, kigakomereza ku bahanuzi bakuru: Yesaya, Yeremiya, Ezekiyeli, na Danyeli. Mu gihe uzaba ukoresha iki gitabo uzunguka ubwenge bwinshi mu byanditswe byera. Uzagwiza imbaraga kandi uzaba uhindutse umwigisha ubikwiriye ku bitabo by’abahanuzi bakuru.

 

Koresha Bibiliya mu gihe cyose wiga, wigisha, cyangwa ukoresha iki gitabo mu bundi buryo. Tukwifurije Imbaraga n’amavuta bitangwa bivuye ku Mana se w’Umwami wacu Yesu Kristo.

 

—Misiyoneri CYIZA Benjamin,

Umwanditsi.

Reviews

There are no reviews yet.

Only logged in customers who have purchased this product may leave a review.