Welcome to Bibiliya Tv.com

UKO ABURAMU YAMENAGUYE IBIGIRWAMANA BYA SE TERA

·

·

Aburahamu Sekuru w’abizera azwiho byinshi, Nyamara hariho inkuru zitangaje zabaye mu gihe cy’ubwana bwe zitagaragara mu byanditswe byera, Ese wari uzi ko se, yari Umucuzi karundura w’ibigirwamana muri Uri y’ABAKARUDAYA? wigeze wumva se ishyaka rya Aburahamu ryateye Aburahamu kumena Imana za Se?

Nyuma yo gutatana Nimurode yatakaje abantu benshi ariko akomeza gutura i Shinari, ahubaka imidugudu ine: Babeli, Eleki, Akadi na Kalune. Uwa mbere awita Babeli : “Kuko Uwiteka yahinduye indimi z’abami mu isi ; Uwa kabiri  awita  Eleki : “ Kuko  Imana  yabatatanije »  uwa  gatatu  awita  Akadi :   “   Kuko  habaye  intambara  mu  gihe bubakaga ;  Uwa  kane  awita  Karune  kuko  yavuze  ati :  “Ibikomangoma byanjye byarahagendeye.”  maze ubwo yubakaga  iyo  migi  yashyizemo  inzibutso  z’ibikomangoma  bye,  Nimurode  n’umuhungu  we  Maridoni bakomeje gukora ibyangwa n’Uwiteka no kubyigisha abana b’abantu. Nuko mu mwaka wa 50 w’ubukuru bwa Aburamu ava mu nzu ya Nowa ajya kwa se Tera. Kandi Aburamu yari azi inzira z’Uwiteka akazigenderamo, kandi se Tera yari  akiri  igikomangoma  cya  Nimurode  kandi  yari  agisenga  ibigirwamana  bye.  Maze Aburamu akigera kwa se abona ibigirwamana 12 byabaga bihagaze mu rusengero rwabyo mu rugo kwa Tera.

Maze uburakari bwa Aburamu burakongezwa bitewe no kubona ibigirwamana mu nzu ya se Tera. Nuko Aburamu aravuga ati : « Ndahiye Uwiteka uhoraho ibi bigirwamana ntibikwiye kuguma mu nzu ya Data, Uwiteka abimpore nimba ntarabimenagura byose mu minsi itatu gusa » Nuko Aburamu arasohoka abona aho se yari  yicaye  ari  kumwe  n’abagaragu  be,  ahera  ko  abaza  se  ati :  “ Ndakwinginze  unyereke  Imana  yaremye  isi n’ijuru,  ikarema  n’abana  b’abantu,  kandi  umbwire  aho  iba ?”  Nuko  Tera  aramusubiza  ati :  “ Itegereze  Imana zaturemye zose tubana nazo hano mu nzu yacu” Nuko Aburamu aramubwira ati : “Ndakwinginze vayo uzinyereke  kugira  ngo  menye  uko  nkwiriye  gusenga ?”  Maze Tera yinjirana na Aburamu afungura icyumba asangamo ibigirwamana bito byinshi cyane. Nuko Tera abwira Aburamu ati: “Ngizi Imana zaremye ibiri ku isi byose, nawe nanjye n’abantu bose. Nuko Tera arabyubararira asohokana na Aburamu. Nuko bukeye Aburamu abwira  nyina  Ambenilo  ati :  “ Ejo  Data  yanyeretse  Imana  zaremye  isi  yose  nanjye  zikandema,  none  ntekera umwana  w’Ihene  nzishyire  kugirango  nemerwe.  Nuko nyina arabikora nyamara ariko izo mana zikesha ijoro ryose nta nimwe ikoze muri za nyama. Maze mu gitondo Aburamu aherako abwira nyina ati : “ Ahari inyama najyanye  ejo  ntizari  zihagije,  nicyo  cyatumye  Imana  zizigaya  none  reka  twice  ipfizi,  duteke  inyama  zihagije » Nuko nyina arabyemera arongera ateka izindi nyama, ariko ibyo byose bakoraga Tera ntiyari abizi rwose.

Nuko yongera gukesha ijoro za mana zitabiriye, yewe ntaniyinyeganyeje cyangwa ngo irambure ukuboko ikore mu biryo byari byazitekewe. Kandi Umwuka w’Uwiteka wari kuri Aburamu nuko aravuga ati: “Hazabona ishyano Data n’ab’iki gihe babanyabyaha berekeje imitima kubitagira umumaro, bagasenga ibiti n’amabuye bitumva, ntibivuge. Bifite amatwi ntibyumva ibiganza ntibikabakabe n’amaguru ntibigende, ababirema bazahwana nabyo.  Nababyiringira bose.”(Aya  magambo  asa  cyane  nayo  dusoma  muri  (Zab  115 :6) Maze Aburamu  amaze  kuvuga  ibi  arahaguruka  afata  agafuni,  yadukira  ibigirwamana  bya  se  Tera  arabimenagura[1] byose, Maze asiga kimwe kinini, ka gafuni agashyira mu kiganza cya cya kigirwamana kinini kandi byari ibiryo byari bikiri imbere yabyo.

Maze Tera yumvise urusaku yinjizwa no kureba ibyari bibaye abishakana na Aburamu asohoka. Nuko Tera yinjira mu cyumba asanga ibishushanyo bye byamenaguwe n’agafuni kari mu ntoki z’ikigirwamana cyabirutaga byose. Kandi n’umufa w’inyama uteretse imbere yabyo. Maze Tera azabiranywa n’uburakari aherako ajya mu cyumba cya Aburamu, kandi Aburamu yari yiyicariye maze aramubaza ati: “Ibi ni ibiki wakoreye Imana zanjye? Nuko Aburamu asubiza se ati: “Si uko Data, gusa icyo nzi nuko nazanye umufa n’inyama ngo nzigaburire maze Imana nto zigahurizamo amaboko zigatangira kurya mbere yuko iyi nini irya niko gufata agafuni irazimengura, nawe urirebera ko n’agafuni kakiri mu ntoki zayo?”  Nuko Tera  azabiranywa  n’uburakari  ati :  “Uwo  mugani  uciye  uvuze  iki  Umbeshya  gusa ?    imana  zanjye  se  zifite umwuka  ubugingo  cyangwa  imbaraga  ngo  zikore  ibyo  umbwira  byose  ko  zakoze ? » si ibiti n’amabuye kandi Aburahamu yari afite ishyaka ryinshi ryo gukorera Imana mbere yuko ahamagarwa. Sinjye waziremeye » none urambeshya ngo imana nini niyo yazimennye? Ni weho washyize agafuni mu ntoki zayo maze urabeshya ngo niyo yazimenaguye? »

Nuko Aburamu asubza se aramubwira ati: « Nonese ni gute wakora izo mana zitagira imbaraga zo kugira ibyo zakora?  Mbese ubwo izo mana wiringiye zashobora kugukiza?  Zakumva amasengesho yawe se uzitakiye? zagukiza  se  mu  maboko  y’abanzi  bawe,  ku  buryo  wazikorera  zitumva  ntizivuge ?  none  ndavuga  kubwawe  no kubw’abana  b’abantu  bose  ko  atari  byiza  namba  gukorera  ibigirwamana  by’ibiti  n’amabuye,  muri  abapfapfa rwose,  mwuzuye  ubugoryi  ndetse  ntimufite  kumenya  guhagije.  Kuko mwibagiwe Uwiteka wabaremye munsi y’ijuru mugasenga ibiti n’amabuye, maze mukizanira ibibi ku bugingo bwanyu. Ibi sibyo byatumye Imana irimbuza abantu umwuzure? None kuki mwongera gushaka ko umujinya w’Imana usukwa ku isi. Nuko rero Data ihane ngo utazana ibyago wowe n’abinzu yawe.  Nuko Aburamu aherako afata ka gafuni kari mu ntoki za cya kigirwamana ariruka.

Reba ivuga kuri iyi nkuru hano hasi.

Niba iyi nyigisho igufashije, ushobora gusobanukirwa byimbitse kurushaho mu gitabo:

👉 ITANGIRIRO KU BURYO BUCUKUMBUYE (eBook)

Kanda hano ugure ako kanya kuri WhatsApp:



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *