Welcome to Bibiliya Tv.com

Single Product

NI HEHE ABIZERA BAZAJYA KUBA? (eBook)

Fr3,000.00

🟢 Gura kuri WhatsApp

Ese wigeze wibaza iki kibazo nyuma y’uko ubuzima bw’uyu munsi burangiye? Ese wari uzi ko Hariho umunsi, uzazima kuri iyi si y’abazima, hariho igicamunsi abantu bazateranira hamwe bahujwe no kwibukiranya imirimo wakoreye mu isi y’ubushyitsi. Abakuru n’abato barira, amafoto yawe acicikana, abakuzi bacitsemo igikuba, icyo gihe imbuga nkoranyambaga zizahugira kubyawe, abawe bashenguwe n’agahinda ariko ntacyo…

Category:

Description

Ese wigeze wibaza iki kibazo nyuma y’uko ubuzima bw’uyu munsi burangiye? Ese wari uzi ko Hariho umunsi, uzazima kuri iyi si y’abazima, hariho igicamunsi abantu bazateranira hamwe bahujwe no kwibukiranya imirimo wakoreye mu isi y’ubushyitsi. Abakuru n’abato barira, amafoto yawe acicikana, abakuzi bacitsemo igikuba, icyo gihe imbuga nkoranyambaga zizahugira kubyawe, abawe bashenguwe n’agahinda ariko ntacyo babasha gukora, ubuzima bwo mu isi buzaba burangiye, ibyiza n’ibibi wakoze byose uwo munsi bizashyirwaho akadomo. Umuntu azaba agiye ahacecekerwa. Ese ujya wibaza uko bizamera nyuma y’urupfu,iki gitabo kirakuyobora iherezo ry’abanyabyaha ariko cyane iherezo ry’abizera Yesu Kristo.

Iki GITABO Gishingiye ku Byanditswe Byera kiragaragaza ubuzima bw’abizera—guhera kuri Aburahamu kugeza kuri Dawidi, kuva kuri Yobu kugeza ku bahanuzi—kandi kigaragaza uburyo icyizere cyabo kitigeze gipfa mu gihe cy’urupfu rwabo.

Iki si igitabo gisanzwe; ni irarika ryo gutegura ubuzima bwa nyuma y’urupfu hacyitwa uyu munsi. Abayobozi, abafite icyerekezo, n’abashaka intego y’ukuri bazasangamo umurongo w’ubuzima urenze ibigeragezo byo ku isi, uburyo bwo gukomeza kwizera mu mibereho yabo, n’inkomoko y’ihumure no gushimangira icyizere cy’iteka.

Reka inkuru z’ubutwari, icyizere, n’isezerano ry’Imana zuzuze mu mutima wawe. Urugendo rwawe rw’ukwizera, ubuyobozi, n’icyizere cy’iteka rutangira hano.

Reviews

There are no reviews yet.

Only logged in customers who have purchased this product may leave a review.