Welcome to Bibiliya Tv.com

Single Product

IBISOBANURO BY’IHEMA RY’IMANA (Printed) By Past. JOSEPH SERUGO MUTARIKA

Fr8,000.00

🟢 Gura kuri WhatsApp

Ihema ry’ibonaniro ni kimwe mu byigisho bikomeye cyane biboneka mu Isezerano rya Kera, kuko ritwereka uburyo Imana yashatse kugumana n’ubwoko bwayo, ariko kandi rikaduhishurira mu buryo bw’ubuhanuzi umurimo wa Yesu Kristo ndetse n’ubuzima bw’Itorero. Mu gitabo cyo Kuva 25-40, tubonamo amabwiriza, imyubakire, ibikoresho, abakozi, n’umurimo wakorerwaga mu Ihema. Ibi byose si amateka gusa; ni urufunguzo…

Description

Ihema ry’ibonaniro ni kimwe mu byigisho bikomeye cyane biboneka mu Isezerano rya Kera, kuko ritwereka uburyo Imana yashatse kugumana n’ubwoko bwayo, ariko kandi rikaduhishurira mu buryo bw’ubuhanuzi umurimo wa Yesu Kristo ndetse n’ubuzima bw’Itorero. Mu gitabo cyo Kuva 25-40, tubonamo amabwiriza, imyubakire, ibikoresho, abakozi, n’umurimo wakorerwaga mu Ihema. Ibi byose si amateka gusa; ni urufunguzo rwo gusobanukirwa iby’ubusabane bw’Imana n’umuntu, impongano, kwezwa, ubutambyi, n’uburyo Yesu yuzuza ibyo byose.

Iyo twitegereje Ihema, dusanga ritari inyubako isanzwe yubatswe mu butayu. Ryari igishushanyo cy’iby’ijuru, ryubatswe hakurikijwe umugambi w’Imana yihishuriye Mose ku musozi. Nta kintu cyagombaga gukorwa hashingiwe ku bitekerezo by’abantu cyangwa ku buhanga bwabo gusa. Imana yashimangiye kenshi ibwira Mose iti: “Muzabikore mukurikije ibyo werekewe ku musozi.” Ibi bitwigisha ko umurimo w’Imana udakorwa uko abantu babyumva, ahubwo ukorwa uko Imana ibiteganya.

Mu by’ukuri, Ihema ryari ubutumwa bwiza bw’Isezerano rya Kera. Nk’uko mu Isezerano Rishya Itorero n’umurimo wa Kristo ari byo byigishwamo cyane, ni ko mu Isezerano rya Kera Ihema ryari inyigisho ikomeye y’uburyo umunyabyaha ashobora kwegera Imana yera. Bityo rero, kwiga Ihema si ukwiga amateka y’Abisirayeli gusa, ahubwo ni ukwiga Kristo, Itorero, agakiza, kwezwa, n’umuhamagaro w’abera.

Iki gitabo giteguwe kugira ngo gifashe abasomyi gusobanukirwa neza ibyo Imana yashakaga kwigisha mu Ihema ry’ibonaniro. Intego si ugusimbuza Ijambo ry’Imana, ahubwo ni ugufasha kuritekerezaho byimbitse no kurisobanukirwa mu buryo bwagutse.

Dusabye Imana ko aya masomo atazahagararira ku gusoma gusa, ahubwo azafasha benshi kurushaho kubona Kristo mu Byanditswe, gukunda umurimo we, kwezwa mu mibereho yabo, no kwiyegurira Imana by’ukuri. Nk’uko Ihema ryari ubuturo bw’Imana hagati mu bwoko bwayo, ni ko dusenga ngo n’uyu mwandiko ubere umusomyi umuryango umwinjiza mu gusobanukirwa ubusabane n’Imana mu buryo bushya.

Reviews

There are no reviews yet.

Only logged in customers who have purchased this product may leave a review.