Welcome to Bibiliya Tv.com

Single Product

UKO WABATIZWA MU MWUKA WERA (Printed)

Fr7,000.00

🟢 Gura kuri WhatsApp

Umwuka Wera si isezerano ry’umuntu umwe gusa ni iry’abantu bose. Wakwibaza uti: “None ni ukubera iki abantu bose batuzuye Umwuka Wera mu gihe cya none? Mbese ni Imana yivuguruje, oya ahubwo hariho impamvu nyamukuru zituma abantu batawubatizwamo. Icya mbere ni ukutamenya byinshi kuri we, guhirimbanira kumushaka ariko batamuzi, batazi imikorere ye, icya kabiri ni ukumara…

Description

Umwuka Wera si isezerano ry’umuntu umwe gusa ni iry’abantu bose. Wakwibaza uti: “None ni ukubera iki abantu bose batuzuye Umwuka Wera mu gihe cya none? Mbese ni Imana yivuguruje, oya ahubwo hariho impamvu nyamukuru zituma abantu batawubatizwamo.

Icya mbere ni ukutamenya byinshi kuri we, guhirimbanira kumushaka ariko batamuzi, batazi imikorere ye, icya kabiri ni ukumara igihe kinini twitaye kubyo mu buzima bwacu bwa burimunsi, tukagira igihe gito cyo kuba imbere y’Imana kandi nacyo cyikaba cyuzuye ubwikunde mu byo buri wese aba asaba. Icya gatatu ni imyizerere itemera imirimo ye mu minsi ya none, ifata Mwuka Wera nk’amateka, ikabyigisha. Icya kane ni ubwoba no gushidikanya.

Ndahamya neza ko iyo umuntu aje kuri Kristo afite inyota ya Mwuka Wera, Ntiyabura kumuhabwa. Nyamara  ariko  abantu benshi batekereza ko hariho abo  byajyenewe, nubwo Imana ivuga iti: “Nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose mu gihe abari bateraniye I Yerusaremu babazaga Petero icyo bakora nyuma yo gutsindwa n’Ijambo ry’Imana yasubije atazuyaje ati:  “Nimwihane  umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina ry’umwami Yesu Kristo, ngo mubone kubarirwa ibyaha byanyu kandi namwe muzahabwe iyi mpano y’Umwuka Wera.(Ibyak  2:28)” kubana n’ibyaha niyo mbogamizi ya mbere ibuza  umuntu kubatizwa mu Mwuka wera, iya kabiri ni ukutamumenya, naho iya gatatu ni ukumva hari abantu byagenewe wowe utarimo, no kutizera isezerano ry’Imana.

Muri iki gitabo tuzabivugaho mu buryo burambuye. Muri iyi minsi igoye kandi itorero rikennye mu Mwuka, iki gitabo kizagufasha   gukuraho izi nkuta zose zabuza Umwuka Wera kumanukira Itorero! Twiringiye ko Imana se w’Umwami wacu Yesu Kristo izagucunshumuraho uwo Mwuka mu gihe uzaba usoma iki gitabo ngo usohoze umuhamagaro wawe!

Reviews

There are no reviews yet.

Only logged in customers who have purchased this product may leave a review.