Aburahamu Sekuru w’abizera azwiho byinshi, Nyamara hariho inkuru zitangaje zabaye mu gihe cy’ubwana bwe zitagaragara mu byanditswe byera, Ese wari uzi ko se, yari Umucuzi karundura w’ibigirwamana muri Uri y’ABAKARUDAYA? wigeze wumva se ishyaka rya Aburahamu ryateye Aburahamu kumena Imana za Se?

Nyuma yo gutatana Nimurode yatakaje abantu benshi ariko akomeza gutura i Shinari, ahubaka imidugudu ine: Babeli, Eleki, Akadi na Kalune. Uwa mbere awita Babeli : “Kuko Uwiteka yahinduye indimi z’abami mu isi ; Uwa kabiri awita Eleki : “ Kuko Imana yabatatanije » uwa gatatu awita Akadi : “ Kuko habaye intambara mu gihe bubakaga ; Uwa kane awita Karune kuko yavuze ati : “Ibikomangoma byanjye byarahagendeye.” maze ubwo yubakaga iyo migi yashyizemo inzibutso z’ibikomangoma bye, Nimurode n’umuhungu we Maridoni bakomeje gukora ibyangwa n’Uwiteka no kubyigisha abana b’abantu. Nuko mu mwaka wa 50 w’ubukuru bwa Aburamu ava mu nzu ya Nowa ajya kwa se Tera. Kandi Aburamu yari azi inzira z’Uwiteka akazigenderamo, kandi se Tera yari akiri igikomangoma cya Nimurode kandi yari agisenga ibigirwamana bye. Maze Aburamu akigera kwa se abona ibigirwamana 12 byabaga bihagaze mu rusengero rwabyo mu rugo kwa Tera.
Maze uburakari bwa Aburamu burakongezwa bitewe no kubona ibigirwamana mu nzu ya se Tera. Nuko Aburamu aravuga ati : « Ndahiye Uwiteka uhoraho ibi bigirwamana ntibikwiye kuguma mu nzu ya Data, Uwiteka abimpore nimba ntarabimenagura byose mu minsi itatu gusa » Nuko Aburamu arasohoka abona aho se yari yicaye ari kumwe n’abagaragu be, ahera ko abaza se ati : “ Ndakwinginze unyereke Imana yaremye isi n’ijuru, ikarema n’abana b’abantu, kandi umbwire aho iba ?” Nuko Tera aramusubiza ati : “ Itegereze Imana zaturemye zose tubana nazo hano mu nzu yacu” Nuko Aburamu aramubwira ati : “Ndakwinginze vayo uzinyereke kugira ngo menye uko nkwiriye gusenga ?” Maze Tera yinjirana na Aburamu afungura icyumba asangamo ibigirwamana bito byinshi cyane. Nuko Tera abwira Aburamu ati: “Ngizi Imana zaremye ibiri ku isi byose, nawe nanjye n’abantu bose. Nuko Tera arabyubararira asohokana na Aburamu. Nuko bukeye Aburamu abwira nyina Ambenilo ati : “ Ejo Data yanyeretse Imana zaremye isi yose nanjye zikandema, none ntekera umwana w’Ihene nzishyire kugirango nemerwe. Nuko nyina arabikora nyamara ariko izo mana zikesha ijoro ryose nta nimwe ikoze muri za nyama. Maze mu gitondo Aburamu aherako abwira nyina ati : “ Ahari inyama najyanye ejo ntizari zihagije, nicyo cyatumye Imana zizigaya none reka twice ipfizi, duteke inyama zihagije » Nuko nyina arabyemera arongera ateka izindi nyama, ariko ibyo byose bakoraga Tera ntiyari abizi rwose.

Nuko yongera gukesha ijoro za mana zitabiriye, yewe ntaniyinyeganyeje cyangwa ngo irambure ukuboko ikore mu biryo byari byazitekewe. Kandi Umwuka w’Uwiteka wari kuri Aburamu nuko aravuga ati: “Hazabona ishyano Data n’ab’iki gihe babanyabyaha berekeje imitima kubitagira umumaro, bagasenga ibiti n’amabuye bitumva, ntibivuge. Bifite amatwi ntibyumva ibiganza ntibikabakabe n’amaguru ntibigende, ababirema bazahwana nabyo. Nababyiringira bose.”(Aya magambo asa cyane nayo dusoma muri (Zab 115 :6) Maze Aburamu amaze kuvuga ibi arahaguruka afata agafuni, yadukira ibigirwamana bya se Tera arabimenagura[1] byose, Maze asiga kimwe kinini, ka gafuni agashyira mu kiganza cya cya kigirwamana kinini kandi byari ibiryo byari bikiri imbere yabyo.
Maze Tera yumvise urusaku yinjizwa no kureba ibyari bibaye abishakana na Aburamu asohoka. Nuko Tera yinjira mu cyumba asanga ibishushanyo bye byamenaguwe n’agafuni kari mu ntoki z’ikigirwamana cyabirutaga byose. Kandi n’umufa w’inyama uteretse imbere yabyo. Maze Tera azabiranywa n’uburakari aherako ajya mu cyumba cya Aburamu, kandi Aburamu yari yiyicariye maze aramubaza ati: “Ibi ni ibiki wakoreye Imana zanjye? Nuko Aburamu asubiza se ati: “Si uko Data, gusa icyo nzi nuko nazanye umufa n’inyama ngo nzigaburire maze Imana nto zigahurizamo amaboko zigatangira kurya mbere yuko iyi nini irya niko gufata agafuni irazimengura, nawe urirebera ko n’agafuni kakiri mu ntoki zayo?” Nuko Tera azabiranywa n’uburakari ati : “Uwo mugani uciye uvuze iki Umbeshya gusa ? imana zanjye se zifite umwuka ubugingo cyangwa imbaraga ngo zikore ibyo umbwira byose ko zakoze ? » si ibiti n’amabuye kandi Aburahamu yari afite ishyaka ryinshi ryo gukorera Imana mbere yuko ahamagarwa. Sinjye waziremeye » none urambeshya ngo imana nini niyo yazimennye? Ni weho washyize agafuni mu ntoki zayo maze urabeshya ngo niyo yazimenaguye? »

Nuko Aburamu asubza se aramubwira ati: « Nonese ni gute wakora izo mana zitagira imbaraga zo kugira ibyo zakora? Mbese ubwo izo mana wiringiye zashobora kugukiza? Zakumva amasengesho yawe se uzitakiye? zagukiza se mu maboko y’abanzi bawe, ku buryo wazikorera zitumva ntizivuge ? none ndavuga kubwawe no kubw’abana b’abantu bose ko atari byiza namba gukorera ibigirwamana by’ibiti n’amabuye, muri abapfapfa rwose, mwuzuye ubugoryi ndetse ntimufite kumenya guhagije. Kuko mwibagiwe Uwiteka wabaremye munsi y’ijuru mugasenga ibiti n’amabuye, maze mukizanira ibibi ku bugingo bwanyu. Ibi sibyo byatumye Imana irimbuza abantu umwuzure? None kuki mwongera gushaka ko umujinya w’Imana usukwa ku isi. Nuko rero Data ihane ngo utazana ibyago wowe n’abinzu yawe. Nuko Aburamu aherako afata ka gafuni kari mu ntoki za cya kigirwamana ariruka.
Reba ivuga kuri iyi nkuru hano hasi.
Niba iyi nyigisho igufashije, ushobora gusobanukirwa byimbitse kurushaho mu gitabo:
👉 ITANGIRIRO KU BURYO BUCUKUMBUYE (eBook)
Kanda hano ugure ako kanya kuri WhatsApp:


Leave a Reply