Description
Hari igihe igitabo cy’Abalewi gisa n’aho gikomeye, kirimo amategeko menshi atumvikana neza ku muntu w’iki gihe. Ariko se, byagenda bite uramutse umenye ko buri murongo wacyo uhishura Kristo? Ko buri gitambo, buri tegeko, n’imihango yose ari ubutumwa bw’imbere buvuga ku gakiza kawe uyu munsi?
Iki gitabo kigutwara mu rugendo rwimbitse, kigufasha gusobanukirwa ubwere bw’Imana, uburemere bw’icyaha, n’urukundo rutangaje rw’Imana rugaragarira muri Yesu Kristo. Uzasobanukirwa impamvu y’igitambo, agaciro k’amaraso, n’uburyo Imana itegura umuntu kugira ngo abe uwera kandi abeho mu busabane na Yo.
Ntuzongera gusoma Abalewi nk’igitabo cy’amategeko gusa, ahubwo uzabona ko ari ubutumwa bwuzuye ubuzima, impinduka n’ibyiringiro. Ni igitabo kiguhamagarira kwezwa, kugendera mu mucyo, no kubaho ubuzima bufite intego.
Niba wifuza kumenya Imana mu buryo bwimbitse, gusobanukirwa Bibiliya neza, no kubona Kristo mu isezerano rya kera—iki gitabo ni icyawe.
Nusoma iki gitabo usenga…..ubuzima bwawe ntibuzasigara nkuko bwahoze.










Reviews
There are no reviews yet.