Welcome to Bibiliya Tv.com

NI GUTE HENOKI YAGENDANYE N’IMANA KUGEZA UBWO AZAMUWE MU IJURU ADAPFUYE?

·

·

Mu gitabo cy’itangiriro habonekamo inkuru itangaje cyane, Umwe mu bantu babiri bazamuwe mu ijuru batanyuze mu rupfu, Uwabanje kuzamurwa ni Henoki uwa Karindwi uhereye kuri Adamu. Igitangaje cyane ni ukuntu Bibiliya ihamya neza ko yagendanye n’Imana. Umva uko bibiliya ivuga ibya Henoki:

Kandi imyaka yose Henoki yaramye mu isi ni 365 azamurwa mu ijuru. Bibiliya iti: “Imyaka Yose Henoki yaramye ni 365 kandi Henoki yagendanaga n’Imana ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye”
(Itang 5:23-24)

Henoki yemerwa nk’umuhanuzi ndetse ibitabo bye byasomwaga n’intumwa n’abizera bo mu gihe cy’intumwa (Yuda 14-15) Kwizera niko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana. (Heb 11:5-6)

Henoki uwa 7 uhereye kuri Adamu yari umugabo w’umukiranutsi mu maso y’Imana.

Reka turambure impapuro mu gitabo ITANGIRIRO KU BURYO BUCUKUMBUYE MAZE DUSOME……….

Henoke yamaze imyaka 65 abyara imfura ye Metusela, Kandi Henoke yagendanaga n’Imana akanga ibibi by’abana  b’abantu,  ubugingo  bwe  bwari  bwaratwawe  n’amategeko  y’Uwiteka  mu  bwenge  no  kumenya,  no kwinyufura ku bana b’abantu iminsi myinshi ngo adahindurwa n’ingeso z’abantu. Yari umugiraneza mu ngeso ze zose. Kandi yagenderaga mu nzira z’Uwiteka adakebakeba iburyo cyangwa ibumoso. Kandi hashize iminsi akorera Imana kandi asenga Imana mu nzu ye, nibwo Malayika yamubonekeye avuye mu ijuru, maze aravuga ati: “Haguruka va mu nzu yawe, no mu mwanya wari wihereyemo, wiyereke abana b’abantu kugira ngo ubigishe Inzira bakwiye kunyuramo, n’icyo bakwiriye gukora ngo banyure mu nzira z’Uwiteka, maze Henoki arahaguruka nkuko  Ijambo  ry’Uwiteka  ryari  riri  maze  ava  mu  nzu  ye  no  mu  cyumba  yari  yihereyemo,  akajya  ku  bantu akabigisha inzira z’Uwiteka. Kandi ategeka ko babyamamaza hose aho abana b’abantu bari batuye hose bavuga bati:  “Ninde ushaka  kumenya  inzira  z’Uwiteka,  naze  asange  Henoki,  Nuko  abantu baza  kuri  Henoki  biturutse imihanda yose maze nawe akabigisha inzira z’Uwiteka, bakamwubararira bakumva amagambo ye.

Kandi Umwuka  w’Imana  yari  kuri  Henoki  maze  yigisha  abamusanze  bose  inzira  z’Uwiteka n’Ubwenge.  Nuko abana b’abantu bakorera Imana mu minsi Henoki yaramye yose, kandi bazaga kumva ubwenge bwe. Kandi abami bose n’abana b’abantu, abakomeye n’aboroheje n’ibikomangoma n’abacamanza, bazaga kuri Henoki maze bakumva ubwenge bwe bakamwubararira, maze bamusaba kubabera umuyobozi. Umunsi umwe bose bateranira hamwe bari  abami 130  n’ibikomangoma byabo  bimika  Henoki  ngo  abe umwami wabo  bose  bagakurikiza  itegeko  rye, Nguko uko Henoki yayoboye abana b’abantu bose mu gihe yari akiri ku isi. Henoki abigisha ubwenge n’Inzira z’Uwiteka  no  kumenya  maze  atuma  abantu  bose  baba  amahoro  mu  gihe  yamaze    akiri  mu  isi  cyose.  Maze Henoki ayobora abantu imyaka 243 yagiraga ubutabera no gukiranuka kandi yabayoboraga mu nzira z’Uwiteka. Kandi uru nirwo rubyaro rwa Henoki yabyaye Metusela, Elisha na Elimereki bari abahungu 3, naho bashiki babo bari Miluka na Nama.

Maze Metusela amara imyaka 187 avutse abyara Lameki. (Itang  5:25) kandi  byari  mu mwaka  wa  56  w’ubukuru  bwa  Lameki  mwene  Metusela  ubwo  Adamu  yapfaga,  muri  icyo  gihe  Adamu  yari ashyikije imyaka 930 y’ubukure maze arapfa. Maze Seti, Henoki na Metusela baramuhamba, hateranira Abantu benshi kandi bamuhamba mu marimbi y’abami mu mva Uwiteka yari yarababwiye. Maze muri ako kanya Abantu bose  bararira  baraboroga  bitewe  n’urupfu  rwa  Adamu  uwo  bose  bakomokagaho,  biherako  biba  umugenzo uhereye icyo gihe na magingo naya. Adamu yapfuye kuko yariye ku giti cy’ubwenge kimenyekanisha icyiza n’ikibi nkuko Uwiteka yari yaramubwiye.  Kandi  mu  mwaka  Adamu  yapfuyemo ariwo  wa  243  wo  kwima  kwa  Henoki icyo gihe Henoki yitandukanije n’abana b’abantu, ngo abashe gukorera Uwiteka, maze akajya aba mu cyumba cye iminsi yose asenga Uwiteka. Mu itangira Henoke yitandukanyaga n’abantu iminsi 3 gusa, maze ku munsi wa Kane akongera akabonana n’abana b’abantu. Muri iyo minsi itatu yamaraga mu cyumba yabaga ari gusenga noguhimbaza Uwiteka Imana ye. Kandi umunsi yasohokaga yigishaga abana b’abantu inzira z’Uwiteka, agasubiza abashakaga kumenya iby’inzira ze bose.

Maze amara imyaka myinshi abikora, ageze aho aryoherwa no gutindana n’Imana maze akajya amarana n’Uwiteka iminsi itandatu kuwa karindwi agaherako akiyereka abantu umunsi umwe. Nyuma akagumana n’Uwiteka ukwezi kose maze akiyereka abantu umunsi umwe, ageze aho agera ku mwaka akagumana n’Uwitekaumwaka wose maze akabonana n’abantu umunsi umwe usoza umwaka.

Kugeza ubwo abana b’abantu n’abami n’ibikomangoma bashakaga kumubona mu maso, no kumva amagambo ye ariko ntibabibashe kuko yabaga ari kumwe n’Uwiteka mu nzu ye. Kandi ubwo yabiyerekaga bose bashyaga ubwoba kuko yabaga arabagirana cyane, maze ubwo yicaraga ku ntebe ye ngo avugane ntawabashaga guhangara kumureba kuko bavugaga bati: “Hato tudapfa cyangwa Imana ikaduhana kuko tutayitunganiye mu nzira zacu”.

Maze  abami  bose  n’ibikomangoma  bateranya  abantu  bose  ngo  bavugane  na  Henoki,  maze  abigisha  Ijambo ry’Imana n’ubwenge no kumenya, maze bose bubarara hasi, baravuga bati : “Umwami aragahoraho! Umwami aragahoraho! Haciyeho igihe Malayika w’Uwiteka ahamagara Henoki ashaka kumutwara mu ijuru, ngo atware abana b’Imana kandi icyo gihe yari atwaye abana b’Abantu. Maze Henoke ateranya abantu bose abigisha inziraz’Uwiteka ubwenge no kumenya, Maze arangije arababwira ati: “Nasabwe kuzamuka ngo njye mu ijuru, kubw’ibyo sinzi igihe nzagendera”! Ariko nzasiga mbigishije ubwenge no kumenya kandi mbabwire uko mukwiyekwitwara ku isi kugirango murame. Nuko Henoki akora nkuko yari amaze kubasezeranya.

Maze aherako abigisha ubwenge no kumenya, abaha amabwiriza ndetse arabihanangiriza, abandikira uko bakwiye guca imanza zitabera, abigisha iby’ubugingo bw’iteka buzabaho, amarana nabo igihe abigisha ibyo gusa. Umunsi umwe yarimo avugana n’abantu bubura amaso bareba mu ijuru babona ikimeze nk’ifarashi, imanuka yongera kuburira mu bicu, nuko babwira Henoki ibyo babonye arabasubiza ati: “Iyo farashi imanutse ikongera kubura muyibonye ku bwanjye, kandi igihe kiraje nkabakurwaho ntimube mukimbona”.

Maze ya Farashi iramanuka ihagarara imbere ya Henoki, abantu bose bari kumwe nawe uwo munsi barayibonye. Nuko Henoke yongera gutegeka ko bagenda hose bavuga bati: “Ninde ushaka kumenya inzira z’Uwiteka? Naze asange Henoki mbere yuko adukurwamo? Maze kuri uwo munsi abana b’abantu baraterana baza aho Henoki ari maze abigisha ubwenge No Kumenya abingingira gukorera Uwiteka no kugendera mu nzira ze ubuzima bwabo bwose, kandi akomeza kugwiza amahoro muri bo.

Nyuma y’ibyo haza ya farashi maze Henoki ayicaraho itangira kugenda ku butaka, abantu benshi baramukurikira bari ibihumbi 800, bagendana nawe urugendo rw’umunsi umwe. Nuko Henoki arababwira Ati:  “Nimusubire imuhira mu mahema yanyu, kuki mwagenda?  Wenda mushobora gupfa? Maze bamwe muri bo basubira mu mahema yabo.  Abasigaye bagendanye na Henoki urugendo rw’iminsi 6 Abingingira gusubira mu mahema yabo, ariko ntibashakaga gusubirayo ndetse bakomeza kumukurikira. Kandi kuri uwo munsi wa gatandatu bamwe mu bantu baramubwira bati: “tuzajyana nawe aho uzajya hose.” Nuko akomeza kubasaba gusubira inyuma ariko ntibamwumvira, kugeza ubwo Atari akibavugisha bamukurikira bacecetse, ntibagaruka rwose.

Maze abami n’ibikomangoma bagarutse bakora ibarura ngo bamenye umubare w’abagabo bajyanye na Henoki. Kandi byari ku munsi wa karindwi ubwo Henoki yazamukaga mu ijuru ku ifarashi n’amagare yaka umuriro, kandi hariho umuyaga wa serwakira azamuka atyo. Maze ku musi wa 8 abami n’ibikomangoma ndetse n’abajyanama babo bohereza abantu kugarura abagendanye na Henoki, basanga aho yazamukiye hari urubura runini, barabashaka barababura. Barikubura barataha.

Niba uryohewe n’iyi nkuru kandi ukaba wifauza igitabo ITANGIRIRO KU BURYO BUCUKUMBUYE Kanda kuri Buto ya WhatsApp hano hasi ugure igitabo:



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *