Welcome to Bibiliya Tv.com

AMATEKA YA PAWULO

·

·

Sawuli ariwe waje guhinduka Pawulo nawe Yavutse mu muryango w’Ababenyamini nka Sawuli Umwami wa mbere wa Isiraheri. Yavutse muri 5 N.K

(mu Mwaka w’Umwami wacu,) Mu mugi wa Kinkiliya witwaga Taruso. Ni umugi w’amakaminuza wari utuwe n’uruvange rw’abaturage, uyu mugi wari ukize cyane bitewe n’Imana z’Abaroma ANTONI na KREOPATRA. Wari umugi uzwi ku gukora imyenda. Sawuli yari afite izina ryiriyuda kandi ni koko yari umwisiraheri w’umubenyamini ariko yari n’umuroma. (Ibyak 22:27) Abaroma bagiraga amazina Atatu Pawulo niryo tuzi gusa andi abiri ntari mu byanditswe. Sawuli nk’Umwana muto yajyanywe muri Yerusalemu kwiga mu giheburayo. (Heblew Training) Pawulo kandi yize neza ibijyanye n’indimi kuko yari azi:

  1. Igiheburayo (Hebrew)
  2. Ikigiriki (Greek)
  3. Icyarameyi(Aramaic)
  4. Ikiratini (Latin)

Yigishijwe na Gamaliyeri wari ufite ishuri muri uwo mugi. (Ishuri rikuru ry’umuco n’amategeko) yatojwe kuba umufarisayo ukurikiza imihango y’abayuda. (Abag 1:14; Fil 3:4-6) nubwo Pawulo yari umufarisayo birashoboka ko yashatseho umugore mbere yo kuba umukristo, ariko nyuma ubuzima bwe bugaragara mu byanditswe ari ubw’ingaragu. Abayuda bagombaga kugira undi mwuga bakora bityo Pawulo we yari umuboshyi w’amahema. Yarayasanaga ndetse akaboha n’amashya, yagendanaga igikapu cy’ibitabo byo gukoresha, ariko yagiraga n’ikindi cyabagamo ibicukurisho n’amatyazo byakoreshwa mu mwuga we.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *